Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yabwiye Bruce Melodie n’abandi bahanzi Nyarwanda ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira, kuko ibyo bakora ntaho bitaniye n’iby’abandi bahanzi bigaragaza ku rwego mpuzamahanga mu bihe bitandukanye.
Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusogongera Album ‘Colorful Generation’ ya Bruce Melodie wabereye muri Kigali Universe, nyuma y’igihe cyari gishize uyu muhanzi ayikoraho.
Ni ibirori byitabiriwe n'umubare munini w'ibyamamare, cyane cyane abakoranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye n'inshuti ze.
Hari Jules Sentore, Phil Peter, Shizzo Afro Papi, Massamba Intore, DJ Pius, Uncle Austin, France Mpundu, Shemi, Fayzo Pro, Ross Kana, Element, Kenny Sol, Israel Mbonyi n'abandi.
Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, ariko cyatangiye saa tatu n'iminota 49'.
Ndetse Bruce Melodie ageze ku rubyiniro yiseguye ku bakunzi be, avuga ko habayeho gutinda ahanini bitewe n'ibyo batunganyaga.
Mbere yo gutaramira abantu, Israel Mbonyi yamusengeye. Agira ati "Ndasenga kugirango Imana ihire ubuzima bwawe. Kugirirwa neza n'Imana bikugereho".
Mu ijambo rye, Ministiri Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku byo Bruce Melodie yerekanye cyari igitaramo cyiza cyane. Ati “Ni igitaramo cyari cyiza, kigaragaza ubuhanga dufite mu Rwanda mu ruganda rw’umuziki. Ngirango mwabonye Bruce Melodie ukuntu yaririmbye, yaba amagambo, yaba injyana, yaba umuziki, ndetse hari n’abandi bahanzi bari hano.”
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye abafana ba Bruce Melodie n’abakunzi b’umuziki muri rusange, gushyigikira Bruce Melodie n’abanyamuziki bose muri rusange, kuko umuziki bakora ari ‘uwacu’.
Ati “Uyu rero ni umuziki wacu. Ni umuziki wacu w’abanyarwanda, tugomba gushyigikira, buri munsi. Kandi, twe twiyemeje muri Leta y’u Rwanda gushyigikira umuziki wacu, kuko ni uwacu. Ni u Rwanda.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “Iyo wicaye hariya ukareba Bruce Melodie arimo aririmba wibaza icyo babandi tujya tubona mu bindi bihugu byateye imbere bamurusha, ntacyo. Kandi ni twebwe tugomba kumuteza imbere.”
Yavuze ko guteza imbere abahanzi, bigomba kunyura cyane mu “Kwitabira ibitaramo, tukumva ko uyu muziki ari uwacu, tukumva ko iyi ‘industy’ ari iyacu.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yiyemeje kuzakomeza gushyigikira Bruce Melodie n’abandi bahanzi nyarwanda bose muri rusange. Ati “Njyewe rero niyemeje kuzakomeza gushyigikira Bruce Melodie, nshyigikira n’abahanzi bo mu Rwanda, baba aba gakondo, yaba umuziki w’undi, ariko ni umuziki wacu nyarwanda, nkaba rero nshimira Bruce Melodie ku gitaramo yaduhaye, umuziki mwiza yaduhaye.”
Producer Prince Kiiiz niwe ufiteho indirimbo nyinshi kuri Album ya Bruce Melodie. Kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na ‘Colorful Generation’ yitiriye Album, hamwe na ‘Nari nziko uzaza’ yahimbiye umubyeyi we.
Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n’abandi ba ‘Producer’ yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.
Album ye iriho indirimbo 'Wallet', 'Oya', 'Narinziko uzagaruka', 'Maruana', 'Ulo', 'Colorful Generation', 'Beauty on Fire' yakoranye na Joeboy, 'Iyo Foto' yakoranye na Bien, 'Diva', 'Niki Minaji' yakoranye na Blaq Diamond, 'Energy', 'Maya', 'Ndi umusinzi' yakoranye na Bull Dogg, 'Juu' na Bensoul na Bien-Aime, 'Sowe', 'Kuki', 'Nzaguha umugisha', 'Sinya', ndetse na 'When she's around' yakoranye na Shaggy.
Album ye iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye Mpuzamahanga. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yumvikanishije ko indirimbo ‘Nari nziko uzagaruka’ yahimbiye umubyeyi we, ariyo ndirimbo yamuvunye kuri Album.
Uburyo abisobanura, no gusubiza inyuma intekerezo ze, bitanga ishusho y’uko iyi Album yayituye umugore waruse abandi bose mu buzima bwe.
Yavuze
ati “Indirimbo ‘Nari nziko uzagaruka’ nasohoye agace kayo nkashyira kuri Tik
Tok kubera ko ari indirimbo ivuga njyewe w’imbere ntajya mbabwira, buriya
mbahisha byinshi, imyenda ikamfasha ntimumbone ubwa mbere. Ubwo rero, iyi
ndirimbo iri mu ndirimbo nafatiye umwanya munini.”
Minisitiri Nduhungirehe ari kumwe na Coach Gael washinze Kigali Universe yabereyemo iki gitaramo cya Bruce Melodie
Bruce Melodie yakoze igitaramo gikomeye, cyatumye abafana be bataha banyuzwe
Bruce Melodie yavuze ko ashima urukundo abantu bamweretse kuva yatangira urugendo rw’umuziki
KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA MINISITIRI NDUHUNGIREHE MU BIRORI BYA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO